Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye batandatu barimo umusaza washyingiye

Tiziano

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
114
Reaction score
9
Abantu batandatu bari bavuye mu bukwe mu mujyi wa Kigali bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya Hiace bari bakodesheje abandi 13 barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Rwariro, umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi ku wa 9 Kanama 2026.

Saa Tanu n’igice z’ijoro ni bwo umushoferi yagize ibitotsi kubera umunaniro imodoka irenga umuhanda igarukira muri metero 20 uvuye ku muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba SP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byatumye umushoferi ananirwa kuyobora ikinyabiziga mu muhanda.

Ati "Turasaba abashoferi kwirinda gukomeza gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kujya baringaniza umuvuduko no kujya basuzumisha ibinyabiziga".

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi ari mu bakomeretse.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom