Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,571
- 5,983
Abakozi b’Akarere ka Karongi kuva ku bakorera mu kagari kugeza ku karere, bamaze igihe kirenga umwaka badahabwa amazi n’amata mu kazi, umwanzuro wafashwe kugira ngo hakemurwe ibindi bibazo by’ingutu.Ibi byakozwe kugira ngo haboneke amafaranga yo gukemura ibibazo birimo n’icy’amafaranga y’ingendo z’akazi (mission fees).
Abakozi b’aka karere, bavuga ko kuba ubuyobozi bw’akarere bwarakuyeho amazi n’amata bahabwaga bibabangamiye.
Umwe muri bo yagize ati: “Mfite inguzanyo ya banki, iyo banki imaze gukataho ayayo nsigarana ibihumbi 90 Frw. Ibyo bihumbi 90 Frw ni byo nkuraho ayo kwishyura inzu no kuntunga ukwezi kose.”
“Ariya mata baduhaga mu kazi yamfashaga kugira ubuzima bwiza no gutunganya akazi kanjye, ntabwo nabivuga mu nama abayobozi b’akarere bumva”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko icyatumye bahagarika amazi n’amata byahabwaga abakozi ari uko akarere gafite ibibazo birimo abana badashobora kujya ku ishuri kubera ubukene, abana bagwingiye, ibirarane by’amafaranga y’ingendo z’akazi n’ibindi.
Ati :“Umukozi arahembwa ashobora kwigurira amazi na meya ni umukozi. Ese twakwikunda nk’abakozi duhembwa umushahara. Nk’abakozi twaraganiriye tuti ‘rero, ikigega cyacu ni iki, ntabwo ari icya meya, ntabwo ari icya gitifu.”
“Reka tubanze dukemure ibibazo [...] tugire ubushobozi, mu bizaboneka ni ho twakura uburyo bwo gukemura ikibazo cy’amazi”.