VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Abantu bane bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, barimo abagabo batatu n’umwana muto w’imyaka itatu y’amavuko bamaze guhitanwa n’inzoga banyoye bikekwa ko itujuje ubuziranenge.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gisheshe, aho uru rupfu rwabaye mu minsi ibiri, kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 30 Ukuboza 2025, nyuma y’uko aba bantu banyoye inzoga yenzwe mu buryo butemewe.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi agaragaza ko uwitwa Kagaba Eric, wari usanzwe akora inzoga, ari we wapfuye bwa mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025 saa sita z’amanywa.
Iyo nzoga yanyoye hamwe n’abandi ni yo ikekwa ko yabateje uru rupfu.
Uwa kabiri wari wasangiye na Kagaba iyo nzoga yaje gupfa kuri uwo munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu gihe uwa gatatu yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025.
Muri abo bane hapfuye kandi umwana w’imyaka itatu y’amavuko, wari wasuye Nyirakuru, bivugwa ko abo bagabo bamusomeje kuri iyo nzoga, na we akaza gupfa saa moya z’ijoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yemeje aya makuru, avuga ko inzoga banyoye itujuje ubuziranenge.
Ati: “Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, duhita dutangira iperereza ku byabiteye.”
Gitifu Mandera yavuze ko Kagaba Eric yari afite akabari katazwi ndetse katanemewe n’amategeko, kakekwagaho gukoresha inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse ko hari undi muntu wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma, na we wasogongeye kuri iyo nzoga.
Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Hagenimana Terance, Ishimwe Cedrick w’imyaka 22, ndetse na Cyizere Aimé Bruno w’imyaka 3 y’amavuko.
Bose bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda bikabije, bagerageza kwivuza bya kinyarwanda ariko ntibakira.
Inkuru ya @Umuseke