UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 153
- 1
Ikinyamakuru The Wall Street Journal kivuga ko bamwe mu bayobozi ba Iran baburiye ibihugu byo mu karere ko ingabo z’iki gihugu zishobora kwinjira mu bihugu bituranye na cyo, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zongeye kugaba ibitero kuri Iran.
Iki kinyamakuru, gishingiye ku makuru cyahawe n’abantu bazi iby’izo mburi, kivuga ko Iran iri gukaza ingamba zo kwirinda ibitero, initegura intambara ishobora kongera kubura nyuma y’amatora yo hagati muri manda ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu ntangiriro za Ugushyingo (11).
Abo bayobozi ntibatangajwe amazina, kandi ibihugu bishobora kwibasirwa na Iran ntibyagaragajwe. Icyakora, Iran ngo yaburiye ibihugu by’Abarabu ko ibitero bishya bya Amerika bishobora gutuma intambara ikwira mu karere kose. Yanavuze ko ibikorwa remezo bya Arabiya Sawudite bijyanye no gucukura no gutunganya peteroli bishobora kwibasirwa.
The Wall Street Journal ivuga ko amafoto yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ko Tehran iri gukaza umutekano ahantu h’ingenzi, harimo ibikorwaremezo bifitanye isano na gahunda yayo ya nikleyeri ndetse no ku mipaka y’igihugu.
Iran kandi iri gutegura abaturage bayo ku ntambara ishobora kongera kubura. Muri izo ngamba harimo kubigisha gukoresha ibikoresho byo kurasa indege, ndetse no kohereza abanyamuryango b’imitwe ifasha igisirikare mu mashuri abanza kugira ngo baganirize abana ku nkuru z’intambara.
Mohsen Rezaei, umunyamabanga w’Inama Nkuru ya Iran ishinzwe umutekano, na we yaburiye ku Cyumweru ko mu gihe intambara yakongera gukaza umurego, Iran izagaba ibitero ku miyoboro y’itumanaho, ibigo bibikwamo amakuru menshi (data centers), ndetse n’ibikorwaremezo bikoresha ubwenge buhangano (AI) biri muri ako karere.
Icyakora, icyo kinyamakuru kivuga ko amagambo akomeye y’abayobozi ba Iran ashobora no kuba agamije kurangaza abaturage kugira ngo batibanda cyane ku bibazo by’ubukungu bikomeje gukomera, mu gihe Amerika ikomeje gukaza ibihano yafatiye Tehran.