Imanza abafungiye gukora ibyuma mu karere ka Nyabihu

Imanza abafungiye gukora ibyuma mu karere ka Nyabihu

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
BAMWE BATI” UMUKENE ARAPFA”, ABANDI NABO BATI” UMUKIRE ARARYA UMUKENE AKISHYURA” N’IBINDI🙊🤷🤷..

Ibi bije nyuma y’aho RBA isimbukiye mu Karere ka Nyabihu gukurikirana urubanza rw’abaturage baho bashinjwa gukora inzoga zishe abana barenga 10 abandi bagahuma🙊.

Muri uru rubanza uwasabiwe igihano gito n’imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu iri hejuru ya Miliyoni 2frw, dore ko harimo n’abasabirwa gufungwa imyaka 20😳🙊.

Muri aba baregwa ibi byaha , harimo n’umugore bivugwa ko ariwe wihereye baramu be inzoga nyuma ikabica ndetse umugabo we akaza guhuma burundu🥹.

Ku rundi ruhande abajejetafaranga basanzwe bafite ama Stocks ya Ethanol ndetse bagakora n’inzoga bivugwa ko zashegeshe ubuzima bw’abaturarwanda benshi batangiye kwigarika ubucamanza bitewe no kugira abavoka beza bazi kuburana amahugu😌.

Dore ko harimo bamwe batangiye kuvuga ko biteguye gutanga ingwate yarenga Miliyari 1,9frw ariko bakaburana badafunze🙊.
Hari n’abandi batangiye kubaza ubushinjacyaha impamvu buvuga ko inganda z’aba babajejetafaranga zakoze inzoga zishe benshi nyamara bakaba baterekanwa🤷.

Bati “Izo nzoga zacu zishe nde?🤷”.

RBA isoza inkuru ivuga ko ruriya rubanza rwa Nyabihu ari rwo rwambere rubaye nyuma y’inkundura yo kurwanya ibyuma🙊.

Ubanza ba INGUFU GIN Ltd n’abagenzi be RBA itababona🤷.

Kandi buriya aba Nyabihu urwabo rwarangiye🙊. Gusa Leta ikwiye guca inkoni izamba, kuko umuturage wa Nyabihu siwe winjije Ethanol mu gihugu🤷…
 
Ni uru se?
 

Attachments

  • savetwt.com_2092511285451571480_1284x722.mp4
    12.7 MB
Back
Top Bottom