Ikiganza kitagaragara mu guteza igihombo inganda zo mu Rwanda

Ikiganza kitagaragara mu guteza igihombo inganda zo mu Rwanda

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,565
Reaction score
5,983
Amashashi yaciwe mu Rwanda kuva muri 2004 ndetse hajyaho itegeko ribuza gukora, gucuruza no gukoresha amashashi mu gihugu!

Muri 2019 iri tegeko ryaravuguruwe hajyaho itegeko riyishyira mu bikorwa nomero 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ariko ryo noneho mu ngingo yaryo ya 5 rikaba ryarateganyaga ko hazagenwa amahooro yiyongera ku bicuruzwa biturutse hanze byinjira mu gihigu bipfunyitse mu mashashi atabora.

Aya mahooro yari kujyaho ngo afashe Leta kubina amikoro yo gukutunganya aya mashashi aba yinjiye ngo atazateza ikibazo mu bidukikije, ariko nanone ngo n’inganda z’imbere mu gihugu zisabwa gupfunyika mu mashashi abora(kandi ahenda) ibiciro by’izo zikora bibashe guhangana ku isoko na byabindi byaturutse hanze ariko bipfunyitse mu mashashi atabora(yo aba ahendutse).

Amashashi atabora arahenda cyane ukurikije ikiguzi cy’amashashi abora!
Kuva inganda zo mu Rwanda rero zasabwa gupfunyika mu mashashi atabora byarazigoye, cyane ko uretse guhenda, mu Rwanda nta nganda zihari zihagije ziyakora ku buryo hari inganda zisanze hari imashini ikora rimwe mu kwezi kubera kubura ibyo zipfunyikamo ibyo bakoze.

Bigeze aho abanyenganda bo mu Rwanda nabo basaba ko bakwishyura ayo mahooro ibicuruzwa bivuye hanze byishyura ariko nabo bemererwe gupfunyika mu mashahsi atabora😳!

Abacuruzi baganyira buri umwe umwe uko bamubonye, igihombo bari kumubwira nawe akakigereka kuwo ari kubona utari hafi ye!

Uwabajije iki kibazo mu nama y'umushyikirano, n’ubwo yibeshyeraga iki kibazo ntacyo yari afite bivugwa ko cyari icyo yari yahawe, ariko n’iyo aza kuba ataka ababaye bya nyabyo yari gutaha amara masa!

Muri VAR harimo iki?
:::::::::::::::::::::::::::::::::::
Buriya iyo Politiki(Policy), gahunda ya Leta (Program)cyangwa itegeko bigiyeho haba hari icyuho bigiye gukumira cyangwa se uburyo bushya bw’imikorere butangiye cyangwa ubwari busanzwe bwavuguruwe.

Kuri uyu mushinga nawo, ntibivugwa ariko birashoboka ko hari abakomeye baba barawubangamiye harimo n’abacuruzi ubwabo cyane cyane abatumiza ibintu hanze cyangwa abafite n’inganda ariko ubutunzi bukomeye bakaba babuvana mu kurangura ibiva hanze!

Muri 2019 Ministeri y’Ibidukikje yari iyobowe na Dr. Mujawamaliya yari yaramaze gushyikiriza Minecofin yari iyobowe na Dr. Uzziel umushinga w’itegeko rishyiraho ya mahooro ku bicuruzwa byinjiye mu gihugu bipfunyitse mu mashahsi byagombaga kwishyura!

Muri uyu mushinga w’itegeko, ingingo yaryo ya 4 yavugaga ko igicuruzwa kinjijwe mu gihugu ku musoro usanzwe cyasoraga hiyongeraho amahooro angana na 2% by’agaciro kabyo ka Gasutamo!

Bigeze muri 2020, abanyenganda batangiye gushyira igitutu kuri REMA na Minisiteri y’Ibidukikije ko bari guhura n’igihombo cy’ibicuruzwa bituruka hanze biri mu mashashi atabora bikagera ku isoko ku giciro gito kurusha ibyabo batagetswe gupfunyika mu mashashi abora.

Mu mpera z’ukwezi kwa 9/2020, Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye Minisiriri w’Imali amwibutsa wa mushinga w’itegeko ko bakwiye kuwihutisha cyane ko gutinda kwawo byarimo bitera igihombo abanyenganda z’imbere mu gihugu. Minecofin yaricecekeye!

Muri 2025, nyuma y’imyaka 6, wa mushinga w’itegeko waje kwemezwa ariko ya mahooro ya 2% akubitwa inshuro itegeko risohoka ryemeza intica ntikize ya 0.2%!

Ubu inganda zo mu Rwanda zugarijwe n’igihombo giterwa n’uko ibyo bakora bihenze ku isoko ugereranyije n’ibiva hanze.

Ikibazo, haba hari ikiganza kitagaragara muri iyi dosiye? Nta kabuza kirahari kuko hari ibibazo nka bibiri utabonera ibisubizo:

1. Ni inde washyizemo imbaraga ngo MINECOFIN ibike mu kabati uyu mushinga w’itegeko imyaka 6?

2. Ni inde wahyizemo imbaraga ngo amahooro yari mu mushinga w’itegeko ave kuri 2% ajye ku busabusa bwa 0.2%?
Inkuru ya HAKUZWUMUREMYI Joseph
 
Back
Top Bottom