Ababishinzwe(ntazi amazina ariko), byatangiye bavuga ko Helmet(Casque) zicuruzwa mu bahinde zitujuje ubuziranenge. Nyamara, ari bo ubwabo bazihaye umugisha ngo zicuruzwe.
Bidateye kabiri, moto ya TVS 125 yirahirwaga na buri wese, bigaragara ko kubera guhumanya ikirere, itagikenewe ku isoko ry'u Rwanda.
Izaje ziyikurikiye, harimo Ampersand yazibimburiye, yakiranywe yombi ndetse iryoshya urugendo.
Haje rero kugaragazwa ko hakenewe ihiganwa muri urwo rwego, abandi na bo barimo iyitwa Spiro bahabwa umwanya ndetse bazana nyinshi pe. Ariko, uhereye ku miterere yayo, benshi ntibayishimiye nka TVS cg Ampersand.
Bidatize rero, kubera uburyo yangirika iyo ikoze impanuka, byatangiye kuvugwa ko ubuziranenge bwayo bukemangwa, ndetse za nzego zisohora itangazo ko zatangiye ubugenzuzi bwimbitse ku mpamvu ituma hari abashoramari batishimiwe nk'abandi.
Haba harimo akaboko k'abashatse indonke se bagabo ba ma?