Perezida w’ishyaka UNC riri mu ihuriro Union Sacrée rishyigikiye ubutegetsi, Vital Kamerhe, yanenze uburyo Perezida Félix Tshisekedi akomeje gushora amafaranga menshi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara nta musaruro ugaragara abonamo.
Ati “Amafaranga menshi yarakoreshejwe. Hari igihe Perezida agomba kubwira abajenerali, abayobozi b’ibikorwa bya gisirikare, ba Minisitiri batandukanye bagiye bayobora Minisiteri y’Ingabo ndetse n’abagaba bakuru ba FARDC ati ‘Banyakubahwa, kuva iyi ntambara yatangira, nta cyo nabimye. Ubu rero, reka turebe umusaruro. Aya mafaranga yose abarirwa muri miliyari yakoreshejwe iki? Nimumbwire umujyi n’umwe mwigaruriye.’”