UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 168
- 0
Umuyobozi Mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), Assoc. Prof. Raymond Muganga, yanenze bamwe mu bakora umwuga wa farumasi bashyira imbere inyungu z’amafaranga, bakirengagiza ubuzima bw’abaturage, avuga ko amakosa ari kubona muri uru rwego ateye ubwoba, isoni n’impungenge.
Muganga umaze amezi abiri ahawe inshingano zo kuyobora Rwanda FDA, yavuze ko hari abakora muri uru rwego bashyira imbere inyungu z’igihe gito, kugeza n’aho bashobora gucuruza imiti bazi ko ishobora guteza ibibazo abayikoresha.
Ati “Abo mubona cyangwa se bagenzi bacu bashyira imbere ya mahoro y’akanya gato, bashyira imbere ubuswa […] Kutareba kure ni ubuswa buriya. Nyamuneka ntimukifuze ibyiza byihuta, ngo murimo murarya iby’akanya gato cyangwa iby’igihe gito.”
Yasabye abahanga mu by’imiti kutemera gukoreshwa amakosa n’abantu bashyize imbere inyungu, kuko ibikorwa nk’ibyo bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, bikanatesha agaciro umwuga wabo.
Ati “N’uzashaka kugira ngo agukoreshe amakosa, ubyange kuko umwuga mwawuhawe n’Imana. Kuko niba utanze umuti, uzi neza ko nawe ugamije kubona inyungu gusa, kenshi biranaba, uzi ko uzateza ikibazo abantu nawe utiretse.”
Yakomeje ati “Ni ikintu kigaragara kandi kivugwa henshi. Tukirwanye kuko kimaze kwangiza amazina yacu.”
Muganga yavuze ko mu gihe gito amaze ayobora Rwanda FDA, hari amakosa yagiye abona mu rwego rw’ubucuruzi bw’imiti, ku buryo rimwe na rimwe bimugora kumva impamvu abayakora bayagwamo.
Ati “Biteye ubwoba. Ndabona byinshi biteye isoni n’impungenge. Hari igihe ubona ikosa ryabaye, ukabanza ugahakana, ugakurikizaho kumirwa, ubundi ukibaza impamvu.”
Source ➡️ IGIHE