Ibiciro bya Essence na Mazutu byaba biri mu nzira zo kugabanuka?!

Ibiciro bya Essence na Mazutu byaba biri mu nzira zo kugabanuka?!

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,565
Reaction score
5,983
U Rwanda na Kenya byakiriye ubwato rutura bwa MT Sea Wolf, bwagejeje ku cyambu cya Mombasa ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe by’u Rwanda bingana na toni 40.000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w'Ibikorwaremezo, Zingiro Armand, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na Kenya n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere icyerekezo rusange cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko kwakira ubwato butwaye ibikomoka kuri peteroli itunganyijwe ari intangiriro y’imikoranire irambye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kenya no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ngayo nguko ✍️
 
Back
Top Bottom