VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Uretse ingo zikoresha umuriro mucye cyane zitongerewe igiciro, ahandi ibiciro byiyongereye; inzu z’ubucuruzi ku rwego rwa mbere, ni zo zagize inyongera nini, ingana n’amafaranga 128(56.2%), naho ingo zikoresha umuriro uringaniye, utarenze kWh 50 zikaba zongereweho amafaranga 98, ahwanye na 46.2%.
Muri macye
• Ibyiciro by’abafite amikoro macye: Ingo zikoresha umuriro mucye cyane kurusha abandi mu Rwanda (0-50 kWh) bazakomeza kwishyura ayo bari basanzwe bishyura nta nyongera na busa
• Inyongera nini: Abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ingo zikoresha umuriro mwinshi kurusha abandi, na bo bafite inyongera nini, kuko hari icyiciro kizishyura ku nyongera ya 56%, mu gihe ingo zikoresha umuriro mwinshi kurusha izindi mu gihugu(hejuru ya kWh 50) zizajya zishyura hiyongereyeho amafranga 120 ku giciro gisanzwe, ahwanye na 48.1 ku ijana.
• Inganda nini mu biciro biringaniye: Inganda nini zo ku rwego rwa kabiri zirimo izikora ibyuma ndetse n’izitunganya amabuye y’agaciro zongerewe ariko ku ijanisha rito cyane rya 3.2% kubera umumaro ukomeye zifite mu iterambere ry’u Rwanda. Icyakora zizahabwa utundi duhimbazamusyi tuzatuma zikomeza kuba umusemburo w’iterambere.