Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,565
- 5,983
Abatuye Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo, barishimira ko bizihije iminsi mikuru bafite umutekano bahawe n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23. Ni mu gihe habura iminsi itageze kuri 30 umwaka ngo wuzure, umutwe wa M23 ugenzura ibice binini mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.Bamwe mu banyekongo bagaragaye kuri Hoteli Serena mu Mujyi wa Goma bari kumwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Joseph, n’abandi banyacyubahiro bo mu Ihuriro AFC/M23.