Gacye gacye turagenda tumenya ubwenge bw'abadepite dufite

NGWINONDEBE

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
68
Reaction score
1
Umudepite yasabye ko imbwa n’injangwe bikurwa mu mushinga w’itegeko rirebana n’ubworozi

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye ko imbwa n’injangwe bivanwa mu mushinga w’itegeko rigenga ubworozi, ubuzima bw’amatungo n’uburobyi kuko iri tegeko rigamije cyane cyane kwihaza mu biribwa, kandi ayo matungo abiri akaba ataribwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa 28 Nyakanga, Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yagejeje ku Nteko Rusange raporo y’ubusesenguzi yakoze kuri iri tegeko mbere y’uko ryemezwa n’Umwutwe w’abadepite, ari naho umwe mu bagize inteko yagaragaje impungenge ze.

Uwo mudepite yagize ati “Ko iri tegeko rifite intego nyamukuru yo kwihaza mu biribwa bakaba barazanyemo amatungo yororerwa mu rugo ataribwa nk’injangwa n’imbwa, aya matungo ahurira he no kwihaza mu biribwa?”
 
Wamurenganya se, na we aragira ngo abaturage batazavuga ko aba mu nteko atavuga.
Gusa wakwibaza mu bibazo bihangayikishije igihugu niba n'iki kiri ku mwanya wa mbere.
 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…