Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,565
- 5,983
Leta ya Congo, nta yandi mananiza, igomba kwambura abarwanyi ba FDLR intwaro kandi ikaboherereza u Rwanda nta yandi mananiza.
Ni amagambo yavuzwe na Yolande Makolo.
Yavuze ko uretse kuba FDLR ibangamiye u Rwanda, inabangamiye umutekano w'abanye Congo mu bice irimo, byo mu burasirazuba, cyane cyane abo mu bwoko bw'abatutsi yahigiye kurandura.
Mu masezerano ya Washington leta ya Kinshasa iherutse kugirana na DRC n'u Rwanda, bemeranyije ko FDLR igomba gusenywa nta mananiza.
Leta ya Congo, iheruka gutangaza ko yatangiye ibiganiro n'uyu mutwe, mu buryo bwo kureba uko wakwamburwa intwaro, abarwanyi bawo bagashyirwa mu bigo barindiwe umutekano, ibyo uyu muvugizi avuga ko bihabanye n'ibiteganywa n'ayo masezerano.
Yavuze ko hari umugambi wo kweza FDLR kugira ngo ifatwe nk’umutwe wa politiki, kandi ko uri gutegurwa binyuze mu bufatanye hagati ya Leta ya RDC n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvénal witwa Habyarimana Jean-Luc ndetse n’abandi bahoze muri Leta ya Habyarimana.
Ati “Turabizi ko bakomeje guhabwa ubufasha bw’amafaranga, ubwa politiki n’ubundi bufasha bw’igisirikare cya RDC, harimo no kwifatanya ku rugamba. Turanabizi ko bayobora indi mitwe yo muri RDC iri mu ntambara.”
Ati “Aba ntabwo ari impunzi. FDLR si impunzi. Ni abarwanyi bitwaje intwaro bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko kubera ko nta gifatika kiri mu masezerano ya Leta ya RDC na FDLR, abayobozi b’uyu mutwe badahangayitse, kuko bizeye ko Kinshasa idashobora kubohereza mu Rwanda kuko ibashyigikiye.
Ati “Ntabwo tubyizeye kuko tubona ibiri kuba. Kandi turabizi ko ubuyobozi bwa FDLR budahangayitse ko izasenywa. Ntabwo bufite ubwoba bw’uko bwakoherezwa mu Rwanda kubera ko burabizi ko bushyigikiwe na RDC.”
Yagize ati “Uyu si umutwe wo guhendahenda. Niba tuvuze kuwusenya, ni cyo gikwiye kuba. Twabwiye umuhuza, tunabiganiraho na RDC, ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana na RDC kugira ngo uyu mutwe usenywe burundu.”
Makolo yasobanuye ko u Rwanda rwatanze igitekerezo cyo gufasha RDC gusenya FDLR nk’uko byagenze mu bikorwa bitandukanye birimo Umoja Wetu byarangiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bafashwe, ariko ko Kinshasa yabyanze.
Ati “Mbere twarabikoze. Umoja Wetu, ibi bikorwa bihuriweho twakoze mu myaka yashize. Twiteguye gukora ibikorwa bihuriweho ariko niba batabishaka, kuko bagaragaje ko batabishaka, twakora igikwiye. Igikwiye giteganywa n’amasezerano, CONOPS, ni cyo twiteze ko gikwiye gukorwa.”