DRC: Mutamba yongeye kwigomeka, asaba urukiko kumukatira urwo gupfa

DRC: Mutamba yongeye kwigomeka, asaba urukiko kumukatira urwo gupfa

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,565
Reaction score
5,983
Constant Mutamba wabaye Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwigomeka ku rukiko rusesa imanza, atangaza ko atazongera kurwitaba kabone n’iyo rwamukatira igihano cy’urupfu.

Muri Gicurasi 2026, urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwari rwahamagaje Mutamba kugira ngo atange ubuhamya mu rubanza rwo kunyereza umutungo rw’abayobozi bo mu kigega cyakira indishyi ku byaha ingabo za Uganda zakoreye muri Kisangani, FRIVAO.

Uyu munyapolitiki akaba n’umunyamategeko yanze kuva muri gereza, yihanangiriza uwatumwe kumuhamagaza ko adakwiye kugira ijambo yongera kumubwira. Yagaragaje ko n’ubundi yamaze guhamywa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, bityo ko ntacyo aramira.

Tariki ya 4 Nyakanga, Mutamba yavuye ku izima, asaba ko niba hari ibindi byaha ubushinjacyaha bumushinja, bwamuburanisha wenyine. Muri iyi nyandiko, yagaragaje ko ibyo ari gukorerwa ari itotezwa rya politiki riherekejwe n’ibinyoma agomba guhangana na ryo.

Ubushinjacyaha bwahise bufungura dosiye ya Mutamba wenyine, bumushinja kunyereza amafaranga miliyoni 14,5 z’Amadolari yari mu kigega FRIVAO, ayashyira mu kigo cy’ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko ubwo ikipe ya RDC yakatishaga itike yo gukina igikombe cy’isi, Perezida Félix Tshisekedi yatekerezaga kumufunguza nk’umwere kuko ngo abaturage bari babisabye ariko ko abamurwanya batigeze babishakaga, bakomeza kumufunga.

Ati "Bafashe icyemezo cyo kuzura dosiye yari yarafunzwe, iya FRIVAO, dosiye mpimbano. Bateguye uko Mutamba yava ku gitanda mu bitaro kugira ngo atange ubuhamya. Uwo mugambi wapfubaga, ako kanya, mu buryo butangaje, bw’ubupfumu, batangiye kunshinja, bamfungurira dosiye mu rukiko rusesa imanza.”

Mutamba yavuze ko minisitiri cyangwa Guverineri w’intara ari bo itegeko nshinga risaba ko baburanishwa mu rukiko rusesa imanza, akabona ko kubera ko atakiri umuyobozi muri RDC, rudakwiye kumuburanisha.

Ku bw’iyo mpamvu, yavuze ko atazongera kwitaba uru rukiko, amanika ukuboko kw’iburyo afunze ikiganza, ati “Nibankatira igihano cy’urupfu, nzanywa ciguë nka Socrates.”
 
Back
Top Bottom