Depite Mukabalisa ntiyumva uko akarere gashaka kugura ingwa kabanza kubisaba ku rwego rw’igihugu

Depite Mukabalisa ntiyumva uko akarere gashaka kugura ingwa kabanza kubisaba ku rwego rw’igihugu

Tiziano

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
114
Reaction score
9
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kwegereza abaturage serivisi, hari zimwe zari zaramanuwe mu turere ariko nyuma zikongera gusubizwa ku rwego rw’igihugu, bikadindiza imikorere y’inzego z’ibanze.

Ati “Baratubwiraga bati mutubwire ukuntu mu 2026 akarere gakenera kugura ingwa kakabanza kujya ku rwego rw’igihugu. Nimutubwire ukuntu akarere kagira aho gakeneye gusimbuza itara ryashaje kakajya kubisaba ku rwego rw’igihugu. Baratubajije bati nimutubwire ukuntu niba dukeneye kubaka ikiraro kugira ngo tubashe kubona imisumari cyangwa amabati yo gusana ishuri nabwo tukajya ku rwego rw’igihugu’.”

Uyu mudepite yagaragaje ko ubwo buryo budindiza iterambere ry’uturere, kandi dusanzwe dufite abakozi bashoboye gukora igenamigambi no gucunga umutungo, mu gihe n’ubushobozi bwatwo mu bijyanye n’imari bwagiye bwiyongera.

Nubwo yemera ko imicungire y’ubutaka bwa Leta ikwiye kugenzurwa ku rwego rw’Igihugu, yagaragaje ko inzira ndende bisaba kugira ngo uturere twemererwe kubukoreraho imishinga ibangamira iterambere.

Ati “Ubu akarere ntigashobora kwiga umushinga ngo kawukorere ku butaka bwa Leta. Bisaba ko haba inzira ndende yo kwandikira Minisiteri, bikajya no mu rwego rw’igihugu rw’iterambere bakemeza ishingiro ry’umushinga. Ubwo niba ari isoko rishaka kubakwa cyangwa gare bizakorwa ryari?”
1793858112253.png
 
Back
Top Bottom