Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagize Col Domitien Kabisa Umunyamabanga Uhoraho w’Inama Nkuru y’Umutekano, amusimbuza Col Innocent Museremu wari umazeho igihe kinini muri uyu mwanya.
Amakuru ava i Bujumbura avuga ko Museremu yari amaze iminsi atumizwa n’abashinzwe iperereza, bamuhata ibibazo ku mubano udasanzwe akekwaho kugirana n’umushoramari Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya.
Wakenya umaze amezi umunani afunzwe, avugwaho gusaba ubuyobozi bwa gereza impushya zo kujya kwivuza, nyamara ngo iyo amaze kuzibona, ajya kwa Museremu kunywa inzoga.
Bivugwa ko hari inyandiko zabonetse muri telefone ya Museremu n’iya Wakenya, zishobora kuba zivuga nabi Perezida Ndayishimiye.
Izina rya Museremu rirazwi cyane mu nzego z’umutekano z’u Burundi, by’umwihariko kubera uruhare yavuzweho mu mvururu zo mu 2015, ubwo abarwanyaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza bigaragambyaga i Bujumbura.