Birababaje: Bafunzwe bazira gusambanya abana, none urukiko rubagize abere

Birababaje: Bafunzwe bazira gusambanya abana, none urukiko rubagize abere

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
794
Reaction score
793
Umusaza n'umuhungu we barezwe gusambanya abana, bari munsi y'imyaka 18.
Byumvikane ko iyo icyaha kibahama, bagombaga gukatirwa burundu.

Mu itangwa ry'ikirego, niho hazira iperereza rigendana no gukusanya ibimenyetso. Aha ni ho no gupimwa gukorerwa. Byumvikane ko niba abana barasanzwe ari amasugi, byagaragaye muri iyo minsi ya mbere bapimwa.
Ariko wakwibaza, kuva 2025, baburanishwaga iki niba barasanze ibyo baregwa ari ibinyoma?
None se uwatanze ubuhamya bw'ikinyoma we akwiye kurebeshwa amaso no gufatwa nk'aho nta cyabaye?
Ese umushinjacyaha we ugendera ku makuru atari yo, hari aho ataniye na bamwe batangaga ibyangombwa by'ubuziranenge ku nzoga zirimo uburozi?

Mu rwanda hakwiye kwigwa uburyo uwarenganyijwe ahabwa indishyi, kandi uwamubeshyeye akabiryozwa.

1786863397534.png
 
Ntabwo byari bikwiye, kuko uko nugutesha agaciro umuntu muri rubanda! Ubu kdi iyo baza kuba ari abantu bakomeye biba byarakurikiranywe hanyuma abashutse abo bana kuvuga kuriya bagakurikiranwa. Reka twizere ko uyu mugabo numwana we bazahabwa ubutabera burenze kugirwa abere.
 
Ikintu kibabaje nicyasha cyashyizwe kurabo bantu ikindi reba igihe baba barateshejwe bagata imiryango wenda yarabagaho kuko bakoze bikarangira abo bantu babirinyuma ntangaruka bahuye nazo kandi ntanimoza marira bahawe nakarenga peeee
 
Kandi bamaze igihe bacumbikiwe muri kasho, hanyuma barabarekuye bati mutahe, ababareze ibinyoma na bo batahe ubuzima bukomeze nk'aho nta cyabaye! Reba uburyo tubayeho dushugurika, umuntu kugukereza igihe nk'icyo bamaze! Uziko n'iyo umuntu agukereje umunsi umwe hapfa byinshi?
 
mu Rwanda mbona hakwiye kujyaho uburyo umuntu washowe mu manza arengana ahabwa ubutabera kuko bimaze kuba ikibazo.
 
Ariko sinzi niba ubyumva neza ubundi kuba baranabafunze bakekwaho icyaha harimo nokubarinda rubanda kuko bazwi ntago bamererwa neza muri society gusa ntibyari kubaho umuntu watanze ikirego kikinyo yakabaye asigaranwa akabiryozwa
 
Mu gihe cyose hakiriho ikintu cyuko umuntu nakugerekaho icyaha uzahita ufungwa kdi nta kindi kirebeweho turacyafite ikibazo.Ahubwo abo bagize amahirwe numvise ngo hari ababitegura bakaba bakoresha intoki mukubangiriza (abana) noneho wowe ukaba uzi ngo barapima ndi umwere
 
Back
Top Bottom