Binyam Girmay, ati UCI ntabwo yahaye amahirwe abanyafrika muri iri rushanwa

Binyam Girmay, ati UCI ntabwo yahaye amahirwe abanyafrika muri iri rushanwa

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Umunya Eritrea uri mu bagezweho mu mukino w'amagare, Binyam Girmay,
yagaragaje ko UCI itigeze yita ku banyafrika, aho ayishinja ko imihanda iri muri Kigali itari ikwiye kuba yarakoreshejwe.
Abishingira ko ngo igoye cyane, bityo bikaba byarabujije benshi amahirwe yo kuba babasha kubona imyanya myiza.
Ariko icyo umuntu yakwibaza:

1. Mu myaka yo hambere, Eritrea yamenyekanye cyane mu masiganwa ya Tour du Rwanda ikiri kuri 2.2.
Aho ishyiriwe kuri 2.1, byahaye amahirwe andi makipe afite ubushobozi mu gutegura abakinnyi no kubaha ibikoresho. Amazina yari azwi, yatangiye kwibagirana.

2. Uyu munsi, iri siganwa ririmo intoranywa ku rwego rw'isi. Uretse igihugu cye byagaragaye ko gifite ubushake n'ubushobozi mu kwita ku bakinnyi, ibindi bihugu, urebye n'ibikoresho bafite gusa, yakabaye anashimira UCI yemeye ko bagaragara, ariko aya marushanwa ntari ku rwego rwabo.

3. Yiyibagije ko irushanwa ryose riba ririmo ibigeragezo byinshi, ari nayo mpamvu havamo ingeri zose, kuko muri izo ntoranywa, benshi bari bizewe byarangiye bananiwe.

4. Iri rushanwa, ririmo ibyiciro byose(ahamanuka, ahazamuka n'ahatambika), kandi mu marushanwa yose akina ahura na byo.

Ibi yabitangaje ubwo yavugaga ko yemeye kuzaza mu Rwanda gufasha bagenzi be mu ikipe y'igihugu,ariko ko atakabaye abikora ku bwe, kuko abona ko Afrika itahawe umwihariko ngo yoroherezwe.

Twamwibutsa ko iri siganwa riri ku rwego rw'isi, kandi ku mugabane wa Afrika, ikigamijwe ari ko bagaragaza urwego bariho, ariho ibihugu bizabishyiramo imbaraga bizabona aho bizahera.
 
Back
Top Bottom