Bigaragara ko u Burundi butiteguye gukemura ibibazo bihari. Byaba bigoye gukomeza ibiganiro rero

Bigaragara ko u Burundi butiteguye gukemura ibibazo bihari. Byaba bigoye gukomeza ibiganiro rero

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,568
Reaction score
5,983
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Burundi budashaka gukemura ibibazo bufitanye n’u Rwanda bityo ko bigoye gukomeza kuganira na bwo.

Yabitangarije mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro Agasaro Kaburaga, ubwo yabazwaga ku gisubizo aherutse guha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mu Ukuboza 2025, nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Uvira, na bwo intumwa z’u Rwanda n’u Burundi zaganiriye ku guhosha umwuka mubi, ariko ko nyuma na bwo Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda.

Ati “Rero biragoye kujya mu biganiro, guhora mu biganiro n’umuntu utabishaka. Ariko uyu mwaka nta biganiro byigeze biba n'ubwo Perezida w’u Burundi yavuze ko ngo ibiganiro byabaye mu mezi atanu ashize, ngo twabemereye bariya bantu bashinjwe gukora coup d’état. Ibyo ntibyabaye, ni ibyo yihimbiye.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo u Rwanda rufite ku Burundi ariko ingabo zabwo zikorana n’abarwanyi ba FDLR mu burasirazuba bwa RDC, kandi bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
 
Back
Top Bottom