Umuntu wese ku bw’inabi ufata amajwi, ukusanya amakuru yerekeye umuntu, ushyingura cyangwa ukoresha ubundi buryo bwo kubika muri za mudasobwa n’ibindi byuma kabuhariwe amakuru y’umuntu cyangwa ibiranga umuntu ku buryo byagira ingaruka mbi ku cyubahiro cyangwa ku mibereho ye bwite, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe mu rwego rw’umwuga cyangwa rw’akazi byemewe n’amategeko ntibyitwa icyaha.
Ibi biteganywa n' ingingo ya 160 y’ itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda