Abagaragara ku ifoto, ni abahanzikazi Bobo na Ariel Wayz.
Mu minsi ishize, Polisi yatangaje ko bafatiwe mu kabari barengeje amasaha yagenwe, nyuma bitangazwa ko baje gusangwamo ingano yíbiyobyabwenge, yatumye bafungwa.
Nyuma amakuru yandi yagiye hanze, akavuga ko bajyanywe ihuye aho bita muri REHAB (Rehabilitation).
Bimwe mu bitekerezo biri ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bibaza impamvu bamwe bajyanwa muri Rehab, abandi bagakatirwa nínkiko, kandi ibiyobyabwenge bakoresheje ari bimwe.
Hatanzwe urugero rwúwahoze ari umuhanzi Jay Polly waguye muri gereza, aho yari afungiwe iki cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.