Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, hafatiwe urubyiruko 20 ruri mu nzu ziberamo ibirori (House Party) ndetse ruri kunywa inzoga zirimo n’izitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ry’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa.