Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,568
- 5,983
Aya ni amwe mu mashusho yo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana.
Mu mushinga wo gutunganya site z'imiturire, iyi mashini yagiye mu myaka y'abaturage irarandaguza, ubwo byumvikane ko ari ahazaca imihanda harimo gutunganywa. Wakwibaza uko inzu batuyemo zo bizagenda.
1. None se ko tuzi neza ko hafi mu gihugu hose ahari ibikorwa nk'ibi, abaturage bataka kubarirwa, ariko bakimuka nta ngurane, aba na bo bakaba barimo barira ko barandurirwe imyaka nta nteguza, ubwo bivuze ko nta n'ingurane.
Harya umuntu ukora bene ibi, yayobora abaturage bagahuza? Abo bireba mujye mugira impuhwe z'abana nibura bo muri iyi miryango, kuko bo ntibarya kuko iwabo babonye imishahara!!!