Arakekwaho kwica umugore we amusanze kwa nyirabukwe

Arakekwaho kwica umugore we amusanze kwa nyirabukwe

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Ingabire Joselyine w’imyaka 35, wo mu mudugudu wa Mpinga, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, bikekwa ko yishwe n’umugabo we amusanze mu rugo kwa nyina yari yarahungiyemo kubera amakimbirane bari bafitanye.

Amakuru avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi yarahukanye, akaba yari yaragiye kuba kwa mama we kugira ngo ahunge amakimbirane yari afitanye n’umugabo we. Ni muri urwo rugo bivugwa ko umugabo we yamusanze aramwica.

MUKANDEKEZI Francine, nyina wa nyakwigendera, avuga ko umukobwa we yari asanzwe abana mu makimbirane n’umugabo we, ndetse akaba yari amaze iminsi yarahukanye.

Yagize ati: “Umukobwa wanjye yari amaze iminsi yarahukanye kubera ibibazo yari afitanye n’umugabo we. Yaje kuba mu rugo iwanjye, ni ho yamusanze aramwica. Turasaba ko uwabigizemo uruhare ahanwa by’intangarugero.”

Abaturanyi ba nyakwigendera na bo bavuga ko bababajwe n’urupfu rwe, bakavuga ko amakimbirane yari asanzwe hagati y’uyu muryango yari azwi.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom