Amb. Higiro yakiriye Team Rwanda yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

IMENAGITERO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
135
Reaction score
3
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Amb. Prosper Higiro, yakiriye abagize Ikipe y’u Rwanda yitabiriye Shampiyona y’isi y’amagare igiye kubera i Montréal guhera kuri uyu wa 20 Nzeri 2026.

Shampiyona y’isi y’uyu mwaka, igiye kuba ku nshuro ya 99 ikurikira iyabereye i Kigali mu 2026, izamara iminsi umunani, kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu 100 bigiye gukina iri rushanwa ndetse abakinnyi bazaruhagararira bageze i Montréal batangira kumenyera ikirere cyaho.

Ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri, abagize delegasiyo y’u Rwanda barimo Perezida wa FERWACY, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, abakinnyi n’abandi, bakiriwe na Amb. Prosper Higiro.

Mu butuma yabahaye, Amb. Higiro yabasabye “kwimana u Rwanda” muri iyi Shampiyona y’isi igiye kuba ikurikiye iyo u Rwanda rwandikiyemo amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye iri rushanwa.

Abakinnyi b’u Rwanda baratangira gusiganwa kuri iki Cyumweru Saa Cyenda z’i Kigali, aho hakina Nirere Xaverine na Ingabire Diane mu bagore basiganwa n’igihe buri wese ahaguruka wenyine (ITT).


 

Similar Discussions

Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…