Muterambabazi
Member
- Mar 18, 2026
- 80
- 4
Ihuriro ry’igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya ryashyizeho Ambasaderi Gasamagera Wellars nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbura Senateri Mukabalisa Donatilla witabye Imana.
Gasamagera Wellars afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Monarch Business School yo mu Busuwisi, ndetse afite n’impamyabumenyi ya Master’s mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko Ambasaderi Gasamagera ari we watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi nk’umukandida uhagarariye iri huriro mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr Habineza yavuze ko nta wundi mukandida wari wiyamamaje cyangwa wigeze ahatana na Gasamagera, bityo ko abanyamuryango b’ihuriro bose bamuhaye amajwi ku bwisanzure.
Ati: “Twari twemeranyije ko umukandida aramutse ari umwe, atorwa mu bwisanzure busesuye. Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye.”
Nyuma yo gutorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, dosiye ya Gasamagera Wellars izashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rumwemeze burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko.
Mbere yo gushyirwaho Umusenateri, Gasamagera yari aherutse kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, umwanya yagiyemo mu ntangiriro za 2023, akawuvaho mu Ukuboza 2025.
Yigeze kandi kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na São Tomé na Príncipe, ndetse yabaye Umusenateri kuva mu 2003 kugeza mu 2011.
Mu yindi mirimo yakoze, harimo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI), aho yakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’inzego.