AMATEGEKO: IRINDE IMPUHWE N'IRARI RITUMA ABANTU BANYUZA AMAFARANGA YABO KURI KONTI YAWE CG NOMERO YA TELEFONI

AMATEGEKO: IRINDE IMPUHWE N'IRARI RITUMA ABANTU BANYUZA AMAFARANGA YABO KURI KONTI YAWE CG NOMERO YA TELEFONI

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Konti yawe ya Bank ntikwiye kuba igikoresho cy'abagusaba kunyuzaho amafaranga yabo: Menya ingaruka ushobora kuzahura nazo.

Inshuti yawe igize itya igusabye kuyemerera kunyuza amafaranga ye kuri konti yawe ya Bank cy nomero ya telefoni.
Izi mpuhwe gerageza kuzigabanya, niba ari ubushuti urinda burangire. Hatitawe ku mpuhwe wagize cg icya 10 wakuyeho, ubutabera ntibuzigera bukubona nk'umwere.
Itegeko ryo rizakubona nk'umufatanyacyaha.

Igihe cyose amafaranga ya ruswa, y'uburiganya, yibwe cg yabonetse mu zindi nzira zidafututse, ako kanya ubutabera buba bukugera amajanja, kuko ni wowe gisambo.


Konti yawe cyangwa nomero ya Telefoni, zihita ziba ikimenyetso simusiga. Bituma ugenzurwa, ushakishwa cyangwa ukaregerwa inzego zibishinzwe. Niba atari ayawe, uzavuga aho yavuye. Twibuke ko mwese muzaba muhuje umugambi umwe ugize icyaha.

Ibyo wakwireguza byose ntacyo biba bivuze. Ingero:

“Ntabwo nari nzi ko ari ay'ubweskolo,” cg
“njye ni ubufasha namuhaga gusa,” cg
“njyewenahawe ayo kumufasha gusa.”

Biragoye cyane kugaragaza ko ntaho uhuriye n'icyo cyaha.
Menya rero ko kwemera gukoreshwa kwa konti cyangwa telefoni yawe, ni ko kwiyemeza kuba umufatanyacyaha
Zimwe mu ngingo zizagukanda ni izi:
Sheria za Tanzania zinazokukamata kwenye hili ni pamoja na:
📌
The Anti-Money Laundering Act, – ibuza guhisha, kwakira, cg kunyuzwaho amafaranga agamiije ikibi.
📌
The Proceeds of Crime Act, – iyi ngingo irebana no guhisha cg kubona indonke mu mafaranga agambiriye ikibi.
📌
The Cybercrimes Act, –Igihe ayo mafaranga hari aho ahuriye n'ubujuru bukoresheje ikoranabuhanga.
📌
Penal Code, – Gufasha cg gucura umugambi w'ubugizi bwa nabi.

Ibihano ushobora guhabwa:

🛑
Gukatirwa igifungo cy'imyaka runaka.
🛑
Gucibwa amande bijyanye n'uburemere bw'ikosa.
🛑
Konti yawe gufungwa no gufatirwa kw'amafaranga ariho.
🛑
Kujya mu mubare w'abakatiwe n'inkiko, ibi bigira ingaruka ku kazi kawe niba wari umukozi cg se business zawe.
Ziriya mpuhwe ushaka kugira, zifite ingaruka ku kazi kawe, ukwishyira ukizana kwawe, imitungo yawe n'icyubahiro wari ufite muri sosiete.

Umuntu nakubwira ati:
“mfasha nyuze udufaranga twanjye kuri compte yawe, uzatekereze kabiri”

— None yaba ari amajurano cg ashobora kwitwa ayo gutera inkunga iterabwoba?
— Ubu se uyu munsi cyangwa ejo, urwego rushinzwe kurwanya ruswa, Banki nkuru, RIB na Polisi banzindukiye?
Irinde ko gushaka gukira utavunitse byagukururira ibyago

Ikindi nubona amafaranga yinjiye kuri konti yawe cg nomero ya Telefoni, tanga amakuru kuri Banki ufitemo konti cg ikigo ukoresha simukadi yacyo
Konti yawe cg nomero ya telefoni, mu mategeko ishobora kuba umucunguzi cg iherezo ku buzima bwawe bwo hanze ya gereza.
 
Back
Top Bottom