Akarere ka Nyarugenge karashaka abashoramari mu byanya by'inganda

Akarere ka Nyarugenge karashaka abashoramari mu byanya by'inganda

UMUKANDANZUGI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
168
Reaction score
0
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Alexis Ingangare, yashimye uruhare rwa PSF Nyarugenge, mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’akarere, asaba abikorera gutangira kubyaza umusaruro ibyanya by’inganda byo muri ako karere kuko ibyo Leta isabwa byose yabikoze.

Yabigarutseho mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka Nyarugenge, bwahuriraga mu gikorwa cy’ubusabane cyahurijwe hamwe no gushimira abayobozi ba komite nyobozi ya PSF icyuye igihe.

Ingangare yagize ati “Nyarugenge dufite ibyanya by’inganda bibiri, icya Nzove n’icya Mageragere, iyo urebye uko bimaze kwitabirwa, ni uko bikiri hasi, uragenda ugasanga harimo inganda eshatu cyangwa enye. Turifuza ko byajyamo inganda nyinshi kugira ngo biduteze imbere, byongere imisoro, akazi, kurema imirimo, ariko na bo biteze imbere, igihugu cyacu gitere imbere ndetse n’akarere.”
 
Back
Top Bottom