Uretse kuba ari igice cyarangwagamo ivumbi n'ibyondo ku buryo bukabije mu gihe cy'imvura,
kuba ari amarembo y'ibihugu bituranyi, biha umujyi wa Goma kuba umwe mu mijyi igendwa cyane, kuko raporo mpuzamahanga zigaragaza ko uyu mupaka uhuza u Rwanda na Congo, ari wo mupaka wa 2 unyuraho abantu benshi ku munsi ku rwego rw'isi.
Uko bivugwa na Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru mu gice kiyobowe na M23, intego ni uko hazubakwa ku buryo services zatangirwaga ku mupaka munini wa la Corniche, zizimurirwa kuri iki gice, aho ahamya ko intego ari uko ibicuruzwa mpuzamahanga byose byambukiranya umupaka, bizajya binyuzwa hano. Bivuze ko bisaba ko hatunganywa bihagije.