AFC/M23 yatangaje ko ihangayikishijwe n’iby’umutekano muri Kivu y’AmajyepfoUmutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) wasohoye itangazo rigaragaza impungenge zawo ku bijyanye n’umutekano w’abaturage mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo muri Democratic Republic of the Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 19 Gashyantare 2026 i Goma, AFC/M23 ivuga ko hari ubwicanyi bukomeje kwibasira abasivili mu duce twa Minembwe, Mikenge, Karingi no mu misozi miremire ya Uvira, ishinja ubuyobozi bwa Kinshasa n’imitwe bifatanyije ibikorwa by’ihohoterwa.
Iri huriro rivuga ko ibyo bikorwa bigize ihohoterwa rikabije rikorerwa abaturage batagira kivurira, cyane cyane abagore, abana n’abageze mu zabukuru, kandi rikavuga ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’intambara.
AFC/M23 inenga kandi icyo yise guceceka k’umuryango mpuzamahanga, ivuga ko kutagira icyo ukora cyangwa kudamagana ibyo bikorwa bishobora gufatwa nko kubishyigikira.
Yasabye amahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abayobozi bo mu karere k’Ibiyaga Bigari kugira icyo bakora ku kibazo cy’umutekano muri ibyo bice.
Iri tangazo rinagaragaza ko ibyo bikorwa bihabanye n’amasezerano y’agahenge yashyiriweho i Doha no i Washington, rikavuga ko imyitwarire y’ubuyobozi bwa Kinshasa ibangamira amahirwe yo kugera ku mahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, ushinzwe itumanaho muri AFC, risoza risaba ko habaho uburyozwacyaha ku byaha bivugwa, rishimangira ko amateka azabaza ababigizemo uruhare.
✍️