Abasoma ku gasembuye mu Rwanda barageramiwe: Abihangiye imirimo na bo ntiborohewe

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Mu Karere ka Rwamagana ku Muyumbu bahasanze uruganda rwitwa Agashinguracumu rukora inzoga (Izimano, Mapozi, Umunara) mu byitwa ibisabune bisanzwe bimenyerewe gucagagura imyanda yo mu bwiherero. Ubuyobozi bw’Akarere buri kumwe n’inzego z’umutekano bamennye izi nzoga zifite agaciro ka Miliyoni 105 Frw.
Ni nyuma y’uko uru ruganda rusuwe n’itsinda ry’ubugenzuzi rigasanga ibyo bakora bitujuje ubuziranenge. Izi nzoga mu mpapuro bigaragara ko zengwa mu bitoki n’amasaka nyamara iri tsinda ry’ubugenzuzi ryasanze nta gitoki na kimwe gihari, nta n’amasaka, ahubwo bakoresha ibisabune, pakimaya, amajyane n’ibindi binyabutabire.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…