VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Brigade y’Abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) igizwe na ofisiye ndetse n' abasirikare ku zindi nzego kuri uyu munsi basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare.
Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.
Ibirori byo gusoza amahugurwa byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z' u Rwanda.
Muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa, habayeho imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi n’ubushobozi abasirikare bungutse.
Iyi myitozo yasojwe, yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga umutekano.