VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, bavuga ko batewe impungenge n’umutekano muke baterwa n’abashumba b’inka bavuga ko baba baturutse mu yindi Mirenge ndetse no mu tundi Turere, cyane cyane aka Nyabihu.
Aba baturage basaba inzego bireba kubafasha gukemura iki kibazo mbere y’uko kivamo amakimbirane akomeye hagati y’abahinzi n’aborozi.
Abaturage bavuga ko iki kibazo cyakajije umurego muri ibi bihe by’isarura ry’ibishyimbo, ibigori n’amasaka, aho bamwe mu borozi bava mu Karere ka Nyabihu no mu yindi Mirenge ya Musanze bakazana inka zabo mu Murenge wa Cyuve kugisha.
Meya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi ko bagifatiye ingamba zo kugikumira burundu.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abashumba bahungabanya umutekano twarakimenye, kandi twiyemeje kugikemura burundu. Hari aho bamwe bakubita abaturage, baboneshereza imyaka, cyane ko baba mu rwuri rutazitiye, bigatuma kubera imibereho yabo bahitamo kwiba no gutera kaci. Amakuru abaturage baduhaye twayahaye agaciro, ari na yo mpamvu twahagurukiye iki kibazo.”