Kizigenza_
Senior Member
- Apr 20, 2026
- 165
- 1
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu 80, barimo abakora mu nzego za Leta, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa hamwe n’icuruzwa ry’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranege.
Abarimo gukorwaho iperereza bari mu byiciro bitanu birimo abakozi ba Leta barimo abashinzwe ubugenzuzi, abayobozi mu nzego z’ibanze, hakabamo ba nyiri nganda, abakozi bakora mu nganda zafunzwe, mu nganda, n’abandi bakoraga mu buryo butazwi ku buryo nta rwego na rumwe rubazi.
Abafashwe bose bakurikiranyweho ibyaha bine, birimo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi, dosiye zabo zikaba zirimo gutunganywa zikashikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenywe n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avuga ko hari ubwoko bubiri bw’inganda zakozweho iperereza, harimo izari zanditse zizwi n’abandi bakoraga nk’inganda batazwi batananditse kandi bafite ibicuruzwa ku isoko.