Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’Abasaba Sitati y’Ubuhunzi yatangaje ko kuva yatangira imirimo yayo, imaze kwakira ubujurire bw’abantu barenga 100 batanyuzwe n’ibyemezo byo kutemererwa ubuhunzi mu Rwanda, ikaba yiteguye kongera umubare w’imanza iburanisha no kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo.
Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi Nama y’Ubujurire, Edda Mukabagwiza, nyuma y’amahugurwa yahawe abagize uru rwego, agamije kubongerera ubumenyi mu gusuzuma no gusesengura dosiye z’abasaba ubuhunzi, hashingiwe ku mategeko n’amahame mpuzamahanga.
Kuva inama y’ubujurire yatangira imirimo yayo, imaze kwakira ubujurire bw’abantu barenga 100 batanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhunzi.
Muri abo harimo abaturuka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tchad na Eritrea.
Mukabagwiza yavuze ko mu Ukwakira 2026, Inama y’Ubujurire yaburanishije imanza 20, mu gihe mu Ugushyingo haburanishijwe izindi 16.
Biteganyijwe ko mu Ukuboza 2026 hazaburanishwa izindi manza zigera ku 10.
Yasobanuye ko abajurira bose bahabwa uburenganzira bwo kunganirwa n’abavoka mu gihe cy’iburanisha, kugira ngo bashobore kwisobanura no kugaragaza ibimenyetso bishyigikira ubusabe bwabo.
Nubwo hari imanza zamaze kuburanishwa, Mukabagwiza yavuze ko nta byemezo bya nyuma biratangazwa, ariko ko biteganyijwe ko bizatangira gushyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.
Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi zigera ku 139.683.