Abanyeshuri barangije kaminuza mu Rwanda bajya he?

Muterambabazi

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
80
Reaction score
4
Abiga benshi muri bo, biga ngo babone akazi.
Nyamara bose bahuriza ku buzima bushaririye bigamo, kubura akazi iyo barangije amasomo yabo.

Niba leta uyu munsi ivuga ko itanga inguzanyo ku banyeshuri, na yo idahagije,
ikarenga ikazana abarimu bo mu bindi bihugu kwigisha ururimi, abo banyeshuri basanzwe bigamo, ibi ntibitanga impungenge ku ireme ry'uburezi izo kaminuza zitanga?

None se niba abasoza ari benshi kuruta imyanya y'akazi ishyirwa ku isoko ry'umurimo, aba bana kuki batiga bijyanye n'umusaruro batanga mu bihugu bibakeneye, bakanabasha kwishyura za nguzanyo bahawe, na barumuna babo bakabona uko biga!!!

Abicaye mu biro muri minisiteri zifite aho zihuriye n'uburezi mu Rwanda, badusobanurira ko ari iki bakora mu guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri cyugarije urubyiruko rwize!!!

Umwana udafite uburyo n'ubushobozi, ukeneye kwiga, muri iriya myaka 4 ivugwa, azakora amabi angana iki ngo abeho!!
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…