VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Abagororwa 114 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitegura kurangiza ibihano byabo mu mezi atatu ari imbere, bari guhabwa inyigisho z’Ubumwe n’Ubudaheranwa, banerekwa aho Igihugu kigeze mu iterambere.Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Mahoro Eric, avuga ko iyi gahunda igamije kubaranduramo burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bagane inzira yo kwiyubaka no kubaka Igihugu.