Iburengerazuba: kuri uyu wa Kabiri Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu irimo kuganira n'abagororwa 170 bahamijwe ibyaba bya Jenoside baturutse mu magororero yose yo mu Rwanda ukuyemo irya Nyamagabe na Ngoma. Aba bagororwa ni abasigaje amezi 3 ngo barangize ibihano byabo, barimo kuganirizwa kuri gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.