Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryatsinze amatora ya Sena ya Amerika, rihigika iry’Aba-Républicains Perezida Donald Trump abarizwamo.
Aya matora yabaye hagati muri manda ya kabiri ya Trump, yasize Aba-Démocrates bongeye kwigarurira Sena bari baratakaje mu 2024, ubwo Aba-Républicains begukanaga imyanya 53.
Iyi ntsinzi iha Aba-Démocrates ubushobozi bwo gukoma mu nkokora zimwe muri gahunda za Trump mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye.