VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,494
- 1,466
Ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwatangaje umuhate wo kuvana intwaro muri rubanda aho abazajya bazizana ku bushake bazajya bishyurwa amadorari mu gikorwa cyatewe inkunga na leta kigamije gushaka umutekano.
Mu itegeko ry'iyi ntara iyobowe mu buryo bwa gisirikare ryasomwe na Lieutenant Marc Elongo umuvugizi wa guverineri, yavuze ko intwaro ziri mu baturage ari kimwe mu biteza ubugizi bwa nabi bitwaje intwaro n'umutekano mucye, kuko abaturage bazitunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Iyi ntara yacitsemo ibice bibiri kandi ifite ba guverineri babiri.
Igice kinini cy'iyi ntara kigenzurwa na leta ya Kinshasa kirimo teritwari za Beni, igice kinini cya Lubero n'igice kinini cya teritwari ya Walikale. Ikindi gice cy'iyi ntara kirimo teritwari za Masisi, Rutshuru, ibice bito bya Lubero na Walkale n'umujyi wa Goma kigenzurwa n'umutwe wa AFC/M23.
Inama y'ubutegetsi y'intara ya Kivu ya Ruguru - ahagendera ku mategeko ya leta ya Kinshasa - yategetse ko haba gukusanya intwaro muri rubanda n'ibiturika binyanyagiye mu gasozi.
Lieutenant Marc Elongo yagize ati: "Mu gushumbusha umuntu wese utanze intwaro kuri iyo komisiyo, guverinoma izajya itanga;

- 100$ ku ntwaro ya AK47 cyangwa iyo bingana
- 200$ ku ntwaro y'ubufasha (intwaro yisumbuyeho)
- 1$ ku isasu rimwe