Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera ku 50.000 bashobora koherezwa mu Burusiya kugira ngo bafashe icyo gihugu mu ntambara kirimo muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa Gatandatu, Zelenskiy yavuze ko “hafashwe icyemezo cyo kohereza Abanyakoreya ya Ruguru bari hagati ya 30.000 na 50.000 ku butaka bw’Uburusiya”.
Icyo gitigiri kiruta icyo yari yatangaje muri Nyakanga, aho yari yavuze ko abo basirikare bashobora kuba ibihumbi 30.000 gusa.
Uwo muyobozi wa Ukraine ntiyasobanuye aho ayo makuru yayakuye. Gusa, yemeje ko Kyiv yabonye zimwe mu misile za Koreya ya Ruguru ku butaka bwa Ukraine, ariko ntiyagaragaje neza uturere zabonetsemo.
Yagize ati: “Biragaragara neza ko Koreya ya Ruguru izakomeza kunguka ubumenyi ku ntambara zo muri iki gihe, ndetse ikazabona uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho n’ubwoko bwose bw’ibikoresho bya gisirikare bituruka mu Burusiya.”
Zelenskiy yavuze ko Ukraine “yifuza cyane kubona ubufasha bwa Koreya y’Epfo mu rwego ibura ubushobozi buhagije”. Yibanze cyane ku bijyanye no kwirinda ibitero by’indege.
Yongeyeho ati: “Turiteguye kandi kugirana amasezerano ajyanye n’indege zitagira abapilote ndetse n’izindi nzego.” Yavuze ko abadipolomate ba Ukraine “barimo kuganira” n’abayobozi ba Seoul kugira ngo bateze imbere ayo masezerano ashobora gushyirwaho.
Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, bashyize umukono ku masezerano yo gukorana mu by’ikoranabuhanga no muri politiki ubwo Putin yasuraga Pyongyang muri Kamena 2024.
Ayo masezerano arimo ingingo yo gufashanya mu gihe kimwe muri ibyo bihugu cyatera cyangwa kigaterwa n’ikindi gihugu. Koreya ya Ruguru yavuze ko kohereza abasirikare bayo mu Burusiya ari icyemezo cyafashwe muri urwo rwego.
Kugeza ubu, bivugwa ko Koreya ya Ruguru imaze kohereza abasirikare bagera ku 14.000 mu karere ka Kursk mu Burusiya kuva mu 2024. Kandi bafashije cyane ingabo z’Uburusiya gusubiza inyuma igitero gikomeye cy’ingabo za Ukraine muri ako karere.
Muri uku kwezi, umukozi wo mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko itsinda ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakoresha misile ryatangiye kwerekeza mu burengerazuba bw’Uburusiya, kandi ko rishobora kuba rifite misile zigera kuri 120 zishobora kugera kure, hamwe n’ibikoresho byo kuzirasa. Yemeje ko bishobora kuzakoreshwa muri Ukraine.
Ukraine ifite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kwirinda ibitero by’indege, kandi Uburusiya bwabonyeho uburyo bwo kuyirasa misile nyinshi zishobora kugera kure, kubera ko bigoye cyane kuzihagarika cyangwa kuzirasira mu kirere.