Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, no kumutegeka gutanga ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.
🔷Yampano yaburanye mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.
🔷Mu byaha uyu muhanzi ashinjwa, yemeramo icyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi.
🔷Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, ubushinjacyaha bwavuze ko inshuro zose Yampano yakubitaga umugore we, yamubwiraga ko azamwica, akajya kwirega ku rwego rw’ubugenzacyaha.
🔷Umushinjacyaha yasobanuye ko mu kuruma izuru rya Uwineza, Yampano yabwiye umugore we ko “Abatutsi nta bwenge bagira, biratana amazuru” kandi ko “umuntu yayaca”.
🔷Yampano yasabiwe gufungwa imyaka irindwi n'amezi 11
🔷Yampano yasabye kugirwa umwere ku cyaha cy’ivangura
🔷Yampano yavuze ko akwiriye kubabarirwa kuko ari bwo bwa mbere akurikiranywe n'ubutabera.
🔷Umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki ya 16 Ukuboza 2026