Itsinda ry’impuguke mu bijyanye n’ubwubatsi no gutegura ibisasu mu Ngabo z’u Bufaransa, uyu munsi ryasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF Engineer Command), ryakirwa n’Umuyobozi Wungirije, Col Marie Claire Muragijimana.
Iri tsinda riyobowe na Lt Col Benoît Saint-Paul, ryari riherekejwe na Col Cyril Chevauchet, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda, binyuze mu gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ubuhanga, hagamijwe kongera ubushobozi bwihariye bwo guhangana n’ibisasu bitegwa ahantu hatandukanye.