Nyamagabe: Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi, buvuga ko hari umusore na nyina bakekwa gutema umusore witwa Nsengiyumva Damien, bikamuviramo gupfa.
Uru rugomo rwabereye mu mudugudu wa Gatovu, akagari ka Uwindekezi, umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi, Muhirwa Elias yemereye itangazamakuru ko uwitwa Nsengiyumva Damien w’imyaka 39 y’amavuko, bikekwa ko yatemwe n’umubyeyi we (Maman) afatanije na murumuna we baramukomeretsa bikabije, biza kumuviramo urupfu.
Gitifu Muhirwa avuga ko Nsengiyumva Damien yajyanye na nyina gusangira inzoga kubera ko Nyakwigendera yari yagurishije umurima na murumuna we Frw 100,000.
Ati: “Bavuye mu kabari bagarutse, Nsengiyumva ajya iwe kuryama, na Nyina ataha mu rugo rwe, mu gitondo bategereza ko abyuka akajya mu kazi baraheba.”
Muhirwa avuga ko bakinguye iwe mu nzu basanga Nsengiyumva yatemwe arimo kuvirirana umubiri wose bagerageza kumujyana kwa muganga, ariko biranga ahita apfa.
Gitifu akomeza avuga ko ubusanzwe uyu Nsengiyumva abo mu muryango we bari bafitanye amakimbirane, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Nyina na murumuna we ari bo bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha.
Nsengiyumva Damien asanzwe akora akazi k’ubukarani.
Gitifu avuga ko RIB yahise ita muri yombi nyina n’uwo murumuna we ubu ikaba yatangiye kubakoraho iperereza.
Nsengiyumva yari ingaragu, umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kigeme, mu gihe abakekwaho kumutema bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gasaka.