Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yatangaje ko ubutumwa bw’ingabo za Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, budafite inshingano cyangwa ubushobozi bwo guhatira amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Yavuze ko ahubwo bugira uruhare mu guhuza impande zombi no gukorana n’abunzi hagamijwe kongera kubaka icyizere cyari cyarasenyutse burundu.