Mu Rwanda rwa cyera, ubukwe bwari igikorwa cy’abagize imiryango yombi n’abaturanyi kurusha uko bwari ibirori byagutse byo kwerekana ubuzima bw’umukwe n’umugeni.
Iby’ingenzi byari gusaba, gukwa, guhuza imiryango no guha abageni umugisha. Inka ni yo yari ikimenyetso gikomeye cy’ubukwe kandi yari ingenzi mu gutanga inkwano, mu gihe mu Rwanda rw’ubu amafaranga ari yo ayoboye.
Cyera kandi ibirori byinshi byaberega mu rugo, aho kugira ngo hakodeshwe Salle, Ubusitani cyangwa hotel. Habaga gusaba no gukwa, ubundi bakagira ibirori by’umuryango n’abaturanyi.
Imihango gakondo yagiye ihinduka uko imyaka yagiye ihita, nubwo gusaba no gukwa byakomeje kuba igice cy’ingenzi cy’umuco w’ubukwe bw’Abanyarwanda.
Muri iki gihe, ubukwe bwinshi bushobora kuba uruhererekane rw’ibikorwa birimo gusaba, gushyingirwa imbere y’amategeko, umuhango w’idini, kwakira abatumiwe no gutwikurura. Hari ababihuriza ku munsi umwe, abandi bakabigabanya mu minsi itandukanye.
Ikindi cyahindutse cyane ni aho ubukwe bubera, kuko mu gihe cyera imihango myinshi yaberaga mu rugo, uyu munsi abenshi bakodesha Salle, Hotel cyangwa ahandi hantu habugenewe. Ibi byongereye cyane amafaranga agenda mu bukwe.
Iyo urebye ubukwe busanzwe butegurwa i Kigali cyangwa mu mijyi minini y’u Rwanda, usanga ingengo y’imari ishobora gutandukana cyane bitewe n’umubare w’abatumirwa, aho ubukwe bubera, urugero rw’imitako, imyambaro n’ibindi.
Ariko akenshi usanga ikigero cy’ingengo y’imari ishobora kubarirwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8–15 mu bukwe buringaniye, mu gihe ubwitwa ko bworoheje bushobora gukoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 3–6Frw.