Umusirikare wa RDF wari ufungiye i Burundi yararekuwe

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Umusirikare w’u Rwanda wari warafungiwe mu Burundi yararekuwe agaruka mu Rwanda. Yitwa Sergeant Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda. Yari yafatiwe ku mupaka Nemba-Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka, nk’uko itangazo ryashyizwe hanze na RDF tariki 24 Nzeri 2025 ryabivugaga.
Icyo gihe yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyera. RDF yari yavuze ko yiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare arekurwe.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…