Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kanama 2026 mu Murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, Polisi y’u Rwanda yafashe ibinyobwa byinshi bizwi nk’ibyuma byacuruzwaga n’abacuruzi batandukanye.
Ibi bibaye nyuma y’itangazo rya Rwanda FDA rifunga inganda umunani zirimo Ingufu Gin na NBG, zakoraga ibinyobwa bisembuye, zigategekwa no kubikura ku isoko.
Mu binyobwa byafashwe harimo Rabiant Gin, Ingufu Gin, Medal Gin, Mambo Gin, Ingwe Gin, Nobilis Gutta Gin n’izindi.