Umujura wa kabiri mu bashikuje telefoni umuturage bagahungira muri rigore nawe yavuyemo.

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,494
Reaction score
1,466
Ariko se byagenze gute? Ese we ari he ko uwambere yafunzwe?

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abajura babiri bari bashikuje telefone abantu bakajya kwihisha muri ‘rigole’ bose bamaze kuvamo.
Mu gitondo cy’itariki 4 Gashyantare 2026 ni bwo abajura babiri bashikuje telefone umugore n’umukobwa bigenderaga.
Byabereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga.
Umujura umwe yahise yinjirira aho iyo ‘rigole’ itangirira imbere ya kiliziya mu gihe undi we yinjiriye aho irangirira hepfo y’iyo kiliziya.
Kuva icyo gihe inzego z’umutekano zahise zirinda ibyo bice byombi aho abapolisi bagumye aho ‘rigole’ itangirira naho abakora irondo ry’umwuga bajya aho irangirira.
Bigeze ku itariki 6 Gashyantare 2026 umwe muri abo bajura yaje kuvamo ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.
Nyuma, undi na we yaje kwikuramo, bombi bakaba nta n’umwe ukirimo nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabitangaje.
Yagize ati “Yego bavuyemo.” Nta byinshi yasobanuye ku buryo uwo mujura wa kabiri yavuye muri ‘rigole’ gusa amakuru ahari ni uko yavuyemo mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri w’iki cyumweru.
 
Cookies are required to use this site. You must accept them to continue using the site. Learn more…